Hamida wahoze akundana na Rwatubyaye yitabye Imana

Hamida wahoze akundana na myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kwitaba Imana aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi.
Iyi nkuru y’inshamugongo yabaye kimomo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 06 ugushyingo 2022 aho byahamijwe n’umuvandimwe we wari umaze iminsi amurwaje.
Uyu nyakwigendera kandi yabaga mu gihugu cya Indonesia ndetse niho yari amaze igihe arwariye.
Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp ya Hamida, uyu muvandimwe we yagize ati “Mwaramutse, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mumusengere.”
Rwatubyaye Abdul muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe uba muri Indonesia.
Umuvandimwe wa Hamida ni we watangaje inkuru y’urupfu rwe