Hamissa Mobeto yahishuye impamvu akunda kuruca akarumira iyo abajijwe ibijyanye n’umukunzi we

Umunyamideli ukomeye ndetse akaba n’umuhanzikazi muri Tanzania Hamissa Mobeto,yatangaje ko ahorana ubwoba bwo gutangaza inkuru zijyanye n’urukundo rwe kubera abana be.

Hamissa Mobeto ni umugore ufite abana babiri harimo umukobwa yabyaranye na Francis Ciza ndetse n’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Uyu mugore ni kenshi yakunzwe kuvugwa mu rukundo gusa agahitamo kuruca akarumira akirinda kugira icyo atangaza abenshi bakagira urujijo.

Gusa cyera kabaye uyu mugore yatangaje impamvu nyamukuru atajya akunda kugaragara mu nkuru z’urukundo kubera abana be aba adashaka ko hagira byinshi bamenya.

Mu magambo ye yagize ati “Simpisha umukunzi kuko mfite ubwoba ko yanca inyuma, Nizera ko iyo ikintu ari icyawe, kiba ari icyawe.
Na none sintekereza ko umugabo yatwarwa n’undi. Simuhisha kubera izo mpamvu ahubwo ni ukubera abana banjye .”







Hamisa Mobeto akunda kuruca akarumira iyo abajijwe inkuru zijyanye n’urukundo kubera abana be

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO