Hamuritswe itoroshi mu ikipe y’igihugu Amavubi kuko umutoza yahamagaye abakinnyi bashya biganjemo abakina I Burayi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze guhamagara abakinnyi bashya bagomba gufasha U Rwanda mu mikino itandukanye mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.

Hashize imyaka myinshi abatoza batoza Amavubi bashinjwa guhamagara abakinnyi bamwe kandi badahinduka gusa kuri iyi nshuro umutoza Ferrer yakoze impinduka zikomeye ahamagara abakinnyi bashya kandi abenshi bakina ku mugabane w’I Burayi.

Kuri ubu ikipe y’U Rwanda irimo guhatana mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ndetse imyaka ibaye myinshi U Rwanda n’Abanyarwanda bategereje kubona iyi kipe yongera kwitabira iki gikombe.

U Rwanda ruheruka mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2003 ndetse icyo gikombe cyakiniwe mu gihugu cya Tunisia ndetse u Rwanda rwitabiriye iki gikombe ruhigitse mu mikino y’amajonjora ibihugu bitandukanye birimo na Uganda.

Dore abakinnyi bahamagawe n’umutoza Carlos Arlos Ferrer

Abanyezamu: Ntwali Fiakre(AS Kigali)
Kimenyi Yves (Kiyovu Sports)
Ba Myugariro:Emmanuel Mangwende (Far Rabbat:Morocco)
Jean Claude Niyomugabo (APR FC)
Bryan (Andrezieux:France)
Manzi Tierry (Far Rabbat:Morocco)
Tierry (Kiyovu Sports)
Ange Jimmy:(Trofense:Portugal)
Fitina Omborenga (APR FC)
Serumogo (Ali Kiyovu Sports)
Abakina hagati:Bizimana Djihad:(Deinze:Belgium)
Niyonzima:(Bumamuru:Burundi)
York:(Eskilstuna:Sweden)
Trey-Ryan (Standard de Lieje: Belgium)
Kalisa (Etzeila:Luxembourg)
Gilbert:(Orebro:Sweden)
Steve (Zimbru Chisinau: Moldova)
Blaisse (Rayon Sports)

Abasatira:Hakim (Sahabo Lille:France)
Glen Habimana (Victoria Rosports)
Muhire(Al Yarmok:Kuwait)
Arsene (Rayon Sports)
Yves Mugunga(APR FC)
Kagere Meddy (Singida Stars:Tanzania)

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO