Hari ibyo ushobora gukora bikakubyarira amazi nk’ibisusa Shaddy boo yaburiye abakobwa bibagisha imibiri yabo bashaka imiterere myiza

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddy boo ku mbugankoranyambaga yaburiye abana ba bakobwa bashamadukira kwibagisha ibice by’imibiri yabo kugirango bagire ikimero cyiza abasaba kubireka.
Mbabazi Shadia usanzwe umenyerewe ku mafoto meza ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse benshi bakamukundira ikimero cyiza afite, kuri ubu yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza amafoto ya mugenzi ukomoka mu gihugu cya Brazil wibagishije ibice by’ umubiri we byumwihariko ikibuno bikaza ku mubyarira amazi nk’ibisusa.
Shaddy boo yagize ati: " Sindi kubyiyumvisha, najyaga mbyumva nkagirango ni ibihuha barabeshya cyangwa baba bagiye ku baganga badashoboye ariko kuri ubu ndabyemeye ko kwibagisha bigira ingaruka nyinshi. Bana babakobwa mubyirinde."
Shaddy boo yatangaje ibi nyuma yo kubona amafoto y’umukobwa witwa Andressa Urach wo muri Brazil ubusanzwe yari umunyamideli ukomeye muri iki gihugu akaba yagize ingaruka zikomeye cyane nyuma yo kujya kwibagisha ikibuno yifuza kugira imiterere itangaje bikaza kugenda nabi.
Mbabazi Shadia niwe mu Nyarwandakazi wa mbere waciye agahigo ko gukurikirwa n’abarenga Miliyoni kuri Instagram ye.
Shaddy boo yakebuye abakobwa bakunda gufata umwanzuro bakibagisha imibiri yabo kugirango bagire ikimero cyiza aho yabibukije ko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.