Hari umwihariko nabonye muri iyi kipe!Rio Ferdinand yacyeje bikomeye Arsenal n’umutoza wayo Mikel Arteta

Umunyabigwi ukomeye cyane mu ikipe ya Manchester United bwana Rio Ferdinand yacyeje bikomeye ikipe ya Arsenal n’umutoza wayo Mikel Arteta nyuma yo gutsinda umukino wari ukomeye cyane iyi kipe yakinagamo na Chelsea zisangiye umujyi.

Ku cyumweru gishize nibwo ikipe ya Arsenal yongeye gushimisha abakunzi bayo nyuma yo gutsinda ikipe ya Chelsea igitego 1-0 maze bigatuma yongera gutanga ubutumwa bukomeye cyane cyane kubatayemera.

Nyuma y’umukino uwahoze ari myugariro ukomeye cyane mu ikipe ya Manchester United bwana Rio Ferdinand yatangaje ko hari isura nshya kandi ikomeye umutoza Mikel Arteta na Arsenal bakomeje kwerekana cyane cyane mu mikinire.

Mu magambo ye yeruye agira ati:Nabonye ikintu gikomeye mu mikinire ya Arsenal n’umutoza wayo Mikel Arteta, hari ikintu gikomeye bafite cyane cyane ugushyira hamwe no gushyigikirana kwabo ushobora kubibona ndetse ukabihumurirwa ndetse niyo urebye uburyo bishimira igitego biratangaje ubona ko bashyize ingufu hamwe.

Rio Ferdinand yakomeje avuga ko ari kenshi abantu benshi bakomeje gutega iminsi Arsenal ariko ikabirengaho.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuba Arsenal ishyize hamwe rwose ngo ni ikintu gikomeye kuko ngo bituma bagaragaza umukino mwiza wuje guhatana no kudacika intege ndetse yasoje avuga ko hari imikino yari ikomeye ariko bakayitwaramo kigabo kuburyo ngo bagaragaje ko ibidashoboka bo babishobora.

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal iyoboye shampiyona y’Ubwongereza Premier League ndetse ifite amanota agera kuri 34 aho irusha amanota 2 ikipe ya Manchester City y’umutoza Pep Guradiola kuko yo ifite amanota 32 gusa.

Dore abakinnyi 11 bamaze gushyira Arsenal ku gasongero

Aaron Ramsdale Christopher

Ben White


Olexander Zichenko


Gabriel Magalaes


William Saliba


Thomas Partey


Bukayo Saka

Granit Xhaka

Martin Odegard

Gabriel Jesus

Gabriel Martinelli

Coach:Mikel Arteta

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.