Umutoza wa Police FC nta mpungenge afite zo kubura Kapiteni ku mukino wa APR FC

Umutoza w’ikipe ya Police Fc, Haringingo Francis yatangaje ko kuba adafite kapiteni we Nsabimana Aimable wahawe ikarita itukura ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports ari ibyago bikomeye ariko bitabateye impungenge ku mukino bitegra guhuriramo na APR FC

Ibi uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo ikipe yA Police yari imaze gukina umukino we wambere mu gikombe cy’Intwari, itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2020.

Yagize ati: “Ni ukugerageza kwisanisha n’ibihe turimo, Aimable ni umukinnyi ukomeye cyane mu mikinire yacu kandi ni nawe kapiteni wacu, ariko yahawe ikarita y’umutuku uyu munsi.

Ndibaza yuko tugiye gutegura Kibonke kugira ngo azabashe gufatanya na Mussa Omar kuri uwo mukino, nibaza ko nawe ari umukinnyi umenyereye shampiyona y’u Rwanda kandi amaze gukina imikino myinshi na APR Fc ndibaza ko ari umukinnyi ufite ubunararibonye.”

Haringingo Francis arikumwe na Kapiteni we Nsabimana Aimable na Savio Nshuti

Nsabimana Aimable yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa rikomeye yari amaze gukorera Saba Robert, rutahizamu wa Kiyovu Sports, ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri, ndetse ahita ahabwa ikarita itukura muri uyu mukino w’igikombe cy’intwari

Ikipe ya Police Fc izakina umukino wa kabiri idafite kapiteni wabo Nsabimana Aimable. umukino uzahuza aya makipe uzaba ku munsi w’ejo taliki ya 28 Mutarama 2020, undi mukino uhari ni uzahuza Ikipe ya Kiyovu Sports na Mukura VS.

Kapiteni wa Police Fc Nsabimana Aimable ntazakina na APR Fc
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO