Police FC yatsinzwe na APR FC, umutoza yinubira imisifurire

Umutoza w’ikipe ya Police Fc Haringingo Francis, ntiyishimiye imisifuriye yaranze umukino ikipe ye yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0, avuga ko muri uyu mukino umukinnyi w’ikipe ya APR Fc yakoze umupira ntibahabwe penalite ndetse n’amakosa Byiringiro Rague yakoraga ariko umusifuzi akabyirengagiza.

Kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, Ikipe y’ingabo z’igihugu (APR Fc) yari yakiriye Police Football Club aho uyu mukino warangiye ingabo z’igihugu zitsinze igitego 1-0 bw’abashinzwe umutekano, cyatsinzwe na Danny Usengimana cyabonetse ku munota wa 13 w’umukino mu gice cya mbere.

Uyu mukino ikipe ya Police Fc yabanjemo Habarurema Gahungu, Mpozembizi Mohammed, Nsabimana Aimable, Musa Omar, Ndayishimiye Celestin, Munyakazi Yusuf Rule, Nshuti Dominique Savio, Kuwbimana Cedric, Ngendahimana Eric, Mico Justin na Iyabivuze Osee.

Ku ruhande rw’Apr Fc yabanjemo: Rwabugiri Omar, Placide Rwabuhihi, Manzi Thierry, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel, Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague ndetse na Usengimana Danny.

Ku munota wa 13 w’igice cya mbere, Danny Usengimana yabonye igitego cya mbere 1 rukumbi cyanabonetse kuri uyu mukino, ku burangare bw’abinyuma ba Police Fc, aho bananiwe gukurikira Danny usengimana, wari wisanze asigaranye na Habarurema Gahungu, maze amutsinda igitego.

Umutoza wa Police Fc Francis Haringingo

Uyu mukino urangiye umutoza wa Police Fc yatangaje ko umukinnyi w’ikipe ya APR Fc witwa Byiringiro Rague yakabaye yahawe ikarita, nyuma y’amakosa yakoreye abakinnyi ba Police Fc inshuro eshatu zikurikiranya.

Yagize ati: “Namwe mwabonye ibyabaye mu kibuga kandi ni akazi kanyu, mwakora ubusesenguzi. Hari ibyemezo bimwe na bimwe ntemeranyije n’umusifuzi, (…) urebye amakosa yakoze (Rague) kenshi abakinnyi banjye bajyaga gutsinda, rimwe kabiri gatatu amakosa akisubiramo nibaza ko umusifuzi yari kumuha ikarita.”

Kuri ubu nyuma yo gutsindwa na APR Fc, Haringingo Francis n’ikipe ye ya Police bahise bajya kumwanya wa 3 inyuma y’ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Etincelles iyisanze iwayo ibitego 2-1 byatsinzwe na Sekamana Maxime ndetse na Sugira Ernest.
Dore uko indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa 21 wa shampiyona yagenze.

Ku wa Kabiri, Tariki 03 Werurwe, 2020

SC Kiyovu 0 - 1 Gasogi FC
Espoir FC 0 - 1 Gicumbi FC
AS Kigali 1-0 AS Muhanga
Mukura VS&L 1-0 Heroes FC

Ku wa Gatatu, Tariki 04 Werurwe, 2020

APR FC 1 - 0 POLICE FC
Sunrise FC 1 - 2 Musanze FC
Etincelles FC 1 - 2 Rayon Sports FC
Bugesera FC 0 - 1 Marines FC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO