Harmonize mu rukundo rugurumana abwiye isi yose ikintu umukunzi we Kajala atandukaniyeho n’abandi (AMAFOTO)

Nyuma y’igihe atakambira uwahoze n’ubundi ari umukunzi we akamusaba andi mahirwe ngo amubere umugore kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza ikintu kidasanzwe aho yanavuze ko kubana na Kajala ari inzozi yagize mu buzima bwe.

Ubusanzwe Harmonize ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina rikomeye cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ariko cyane cyane mu gihugu cya Tanzaniya gusa kuri ubu mu bijyanye n’urukundo uyu muhanzi agiye kubana n’umukunzi we avuga ko yifuje kuva cyera.

Harmonize aganira n’itangazamakuru mu ryo mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko ikintu gikomeye kuri we ari uko agiye kubana n’umukunzi umushimisha mu buzima ndetse yatangaje ko ariryo tandukaniro rikomeye umukunzi we afite kuko ngo si buri wese wapfa kubona ayo mahirwe ndetse akomeza avuga ko ari impano itabonwa na buri wese.

Harmonize mucyumweru gishize nibwo yasabye umukunzi we Kajala ko yamubera urubavu gusa uyu muhanzi yakomeje ahamya ko abantu benshi batazi ko yamaranye na Kajala imyaka ikabakaba muri irindwi ndetse yanahamije ko yamufashije muri byinshi.


Harmonize yatangaje ko Kajala yamubaye hafi mu bintu byinshi atabasha gusobanura gusa ngo bizwi nabo bonyine.

yakomeje anatangaza ko hari ibihe yagezemo ubuzima bukamukomerera kuburyo ntaho kuba yari afite ariko Kajala akamufasha kandi akamubikira ibanga.

Harmonize asubiranye na Kajala nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze baratandukanye bivugwa ko byari byaratewe nuko Harmonize yagerageje kureshya umukobwa wa Kajala abinyujije mu butumwa yamwohererazaga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO