Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi Harmonize uri mubagezweho mu gihugu cya Tanzania nyuma yo gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we Kajala kuri ubu urukundo rwabo rukomeje gushinga imizi.
Harmonize n’umukunzi we Kajala bamaze igihe gito basubiranye nyuma y’aho uyu muhanzi yafashe umwanzuro agatakambira Kajala ndetse akamubwira ko yiteguye guhinduka agakora buri kimwe cyose cyatuma bongera gukundana.
Urukundo rwabo ruragaragara nk’urwabantu bakimenyana ndetse aribwo bwa mbere batangiye gukundana kubera udushya ndetse n’amafoto basangiza ababakurikira.
Amakuru avuga ko gutandukana kw’aba bombi byatewe n’uko Harmonize yari yaratangiye kureshya umukobwa wa Kajala akaba n’umukunzi wa Rayvanny abinyujije mu butumwa yamwohererezaga.
Urukundo rwabo ubwo rwasaga n’uruhagaze Harmonize yongeye gutangaza undi mukobwa w’umunya Austraria witwa Briana umaze igihe mu Rwanda ariko bivugwa ko aba bombi batandukanye kubwo kunanirwa kumvikana Igihugu baturamo kuko bombi bavuga ko buri wese akunda igihugu cye kuburyo atifuza kukivamo.