Harmonize yagaragaye ku mazi n’inkumi y’ikizungerezi nubwo byavugwaga ko akundana n’umwari w’Umunyarwandakazi(AMAFOTO)

Umuhanzi umaze kugira izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania no muri Afurika y’i Burasirazuba muri rusange ariwe Harmonize nyuma yo gutandukana na Kajala ni kenshi byavuzwe ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umunyarwandakazi gusa kuri iyi nshuro yagaragaye ari kumwe n’indi nkumi bivugwa ko bari mu rukundo.

Uyu muhanzi nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Kajala byavuzwe ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi gusa byatunguye benshi ubwo yagaragaye ari kumwe n’umuhanzikazi Feza Kessy aho bari ku mazi ndetse amafoto yabo agakurikirwa n’amagambo aherekejwe n’imitima.

Uyu muhanzi Harmonize yasangije amafoto abamukurikirana kuri Instagram ye ndetse byagaragaraga ko we na Feza Kessy bari bameranye neza cyane basa n’aho bari mu rukundo.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO