Harmonize yahishuye ko yagiye atangaguza amafaranga menshi kugirango ashimishe abakobwa birangira asigaye amara masa

Umuhanzi w’icyogere muri Tanzania Harmonize yatangaje ko ubu aribwo asobanukirwa uburyo urukundo ruhabanye cyane n’amagambo ndetse ahubwo we yavuze ko rugizwe n’ibikorwa nyuma yo gutangaguza amafaranga ayacira ku bakobwa yagiye akundana nabo kugeza asigaye amara masa.

Uyu muhanzi yifashishije Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 maze asobanura ko hari umwe mu bakobwa yahoze akundana nawe yagiye aciraho amafaranga kugirango amuhindure nk’umuwamikazi kugeza ubwo yashidutse konti ye imuhamagara.

Gusa Harmonize yirinze gutangaza izina ry’uwo mukunzi we yaciriyeho ayo mafaranga gusa bamwe bahise batangira gushyira mu majwi kajala nk’umwe mu bo bakanyujijeho.

Uyu muhanzi kandi yasoje yicuza bikomeye avuga ko impamvu rukundo rwe rutakunze kuramba ari uko akenshi wasangaga ashaka gukoresha amafaranga ngo agure ibyishimo ndetse bikarangira nabi nta nuurukundo ruzima acyuye.

Harmonize avuga ko nubwo arimo kugenda abona abakobwa bafite ikimero kidasanzwe ariko we ahamya ko umutima we wazinutswe urukundo kuburyo atiteguye guhita arusubiramo.



Uyu muhanzi yakanyujijeho na Frida Kajala ndetse bikekwa ko ariwe yavugaga yaciriyeho amafaranga.

Aba bombi batandukanye aho byavugwaga ko Harmonize yari yatangiye kureshya umukobwa wa Kajala.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO