Harmonize yatewe utwatsi n’uwahoze ari umugore we

Nyuma y’uko Harmonize asabye umugore we w’umunyamideli ukomoka mu Butaliyani imbabazi ngo basubirane. Sarah we yabihakaniye kure avuga ko bitashoboka.

Mu ndirimbo ye aheruka gushyira hanze hanze yitwa Sorry, Harmonize yumvikana asaba imbabazi uyu munyamideli. Mu gace gato kayo yashyize kuri Instagram aho yarengejeho amagambo asaba imbabazi uyu mugore we.

Yagize ati “Mbabarira! Niryo jambo ryonyine nakoresha. K’umugore mwiza wampaye imyaka 4 y’ubuzima bwe nanjye nkamuha iyanjye, twanyuranye muri byinshi ariko birahagije reka mpindukire nsohore iki gihangano. Kugeza ubwo Imana yampaga umwana wanjye w’imfura, nibwo byabaye iherezo ry’urugendo rwacu turi kumwe.”

“Kunyerera bibaho kandi umugabo asaba imbabazi, ariko nari kuba ndi ikigoryi iyo ngumya guhisha umwana wanjye. Urukundo n’icyubahiro, iyi ni iyawe, iri kuri album yanjye itaha.”

Uyu munyamideli akaba yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bifuza byose, umwe yamubajije niba ateganya gusubirana na Harmonize wamusabye imbabazi, avuga ko atabiteganya.

Yagize Ati “Gusubirana na Konde Boy, simbitekereza…Rwose biragoranye cyane."

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yashyizweho akadomo mu Kuboza 2020 ubwo uyu munyamideli w’Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti yatangazaga ko batandukanye kubera amabanga y’uyu mugabo arimo no kwitsindira umwana utari uwe.

Aba bari bakoze ubukwe muri Nzeri 2019, Sarah yashinje Harmonize ko yakomeje kwiyitirira umwana Zereha Nasra wabyawe na Nasra Muhsin Selemani, ni mu gihe n’ibizamini byo kwa muganga(DNA) byagaragaje ko atari uwe nk’uko impapuro yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram icyo gihe zabigaragazaga.

Sarah kandi yavugaga ko Harmonize afite ipfunwe ry’uko atabyara ari yo mpamvu yakoze ibyo byose.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO