Harmonize yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo azahuriramo n’abarenga 30

Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie ni umwe mu barenga 30 batumiwe mu gitaramo cyiswe Afro East Carnival cyateguwe na Harmonize wo muri Tanzaniya.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Tabata Shule mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi bakomeye biganjemo abo muri Afurika y’Uburasirazuba barimo umunyarwanda Bruce Melodie ucuditse na Harmonize muri iyi minsi ndetse bafitanye indirimbo.

Hazaba harimo kandi Awilo Longoomba wo muri RDC, Eddy Kenzo, Fiki Fameica, Skales wo muri Nijeriya, Roberto wo muri Zambia, Sat B, Big Fizzo, Otile Brown n’abandi benshi.

Ni ku nshuro ya mbere igitaramo nk’iki kigiye kubera muri Tanzaniya giteguwe na Harmonize.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO