Harmonize aritegura kwibaruka imfura ye n’Umutaliyani

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Rajabu Abdul Kahali uzwi nka ‘Harmonize’ yemeje ko yiteguye kwishumbusha umwana we w’imfura, nyuma y’uko uwo yagerageje kubyarana n’umugore we w’Umutaliyani Sarah Michelotti mbere inda yavuyemo.

Harmonize uri mu bakunzwe kuri ubu muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba yavuze ko yiteguye kuba umubyeyi, aho yemeza ko igihe cyari kigeze.

Sarah Michelotti na Harmonize bavuzweho ugushyingiranwa muri Nzeli 2019, n’ubwo ureberera inyungu z’uyu muhanzi Mjerumani yahakanye ko bashyingiranwe ahubwo ko ibyo abantu babonye byari amashusho y’indirimbo umugore we yakoreshejwemo.


ureberera inyungu za Harmonize ’Mjerumani’ yahakanye ko yashyingiranwe na Sarah Michelotti

Ati "Harmonize ntabwo yigeze akora ubukwe, yarari gufata amashusho y’indirimbo ye yitwa Marry Me, igitekerezo cyayo kijya gusa n’icy’indirimbo ya Diamond yakoreshejemo uwahoze ari umukunzi we Zari, yise Iyena.”

Mu mwaka wa 2017, umugore wa Harmonize yatangaje ko atwite, maze nyuma aza kwemeza ko inda yaratwite yaje kuvamo igize amezi ane, icyo gihe ndetse aza kwemeza ko bazashaka uko babigenza ubutaha bakabyara akandi kana.

Harmonize uri mu mirimo yo kumurika alubumu ye nshya yise ‘Afro East’, yakunze gushinjwa n’abahanzi banyuranye gukoresha beats z’indirimbo zabo nta ruhushya yabiherewe.

Uwabanje kwerura ni umu producer ukomoka muri Kenya witwa ‘Magix Enga’ wavuze ko indirimbo yakunzwe cyane ya Harmonize yitwa ‘UNO’ ifite uko igenda nka beat ye yakoze, ndetse yaje no kumuha iminsi irindwi ngo abe yavanye iyo ndirimbo ku rubuga rwe rwa YouTube gusa biza kumupfira ubusa.

Nyuma y’aho, umuhanzi wamenyekanye mu bihe bitambutseho ’Mr Nice’ nawe yashinje Harmonize kwigana beat y’indirimbo ye yakunzwe mu myaka 13 ishize yitwa ‘King’asti ‘ nta ruhushya yabiherewe.

Icyo gihe Mr Nice yavuze bibabaje cyane, ndetse abigereranya no kugira umwana ukunda mu muryango ubundi agahitamo ku kwiba, ibintu yemezaga ko bitamushimishije na busa.


Harmonize n’umugore we Sarah barateganya kwibaruka umwana wabo w’imfura

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO