Harmonize yiyamye abamugereranya na Diamond

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize nyuma yo kuva mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi mu mwaka wa 2019 ntiyigeze ahuza nuwahoze ari umukoresha we Diamond kugeza nubwo asabye abantu kutamugereranya n’undi muhanzi uwo ari we wese muri Tanzaniya .
Uyu muhanzi abinyujije kuri instagram ye yanditseho amagambo akomeye cyane aho yiyamaga buri muntu ushaka kumufata uko yiboneye.
Yagize ati “Muribeshya cyane niba mungereranya n’undi muhanzi wese muri uyu mukino (Game), kubera ko numvikana neza kubarusha bose kandi namwe murabizi. Ni ikibazo cy’igihe gusa nkahindura uyu mukino (Game), uramutse wumvise Album yange High School ndizera ko wakumva icyo nkubwira. Ibi kandi ndimo ndabikorera barumuna banjye.”
Harmonize asoza agira ati”Niba ushaje igihe kizagusiga rwose rero ntiwakunda indirimbo zange mu gihe uri mu myaka 50, ntabwo wakumva ijwi ryange.”
Abantu benshi batekerejeko yabwiraga uwahoze ari umukoresha we Diamond Platnumz kuko kuva yasohoka muri Wasafi Label ya Diamond Platnumz aba bagabo bombi ntibongeye kubana neza aho buri umwe ahora yigamba ko ariwe mwami wa muzika muri Tanzaniya.