Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Myugariro w’Umwongereza ukinira ikipe ya Manchester United byakomeje gutangazwa ko ashobora kugurwa n’ikipe ya Aston Villa mu kwezi kwa Mbere gusa iyi nkuru yaje kunyomozwa n’iyi kipe.
Myugariro Harry Maguire yagaragaye kuri restaurant iri hafi y’ikibuga cy’imyitozo ndetse bituma ibinyamakuru byinshi bitangira kwandika inkuru zihamya ko uyu Kapiteni wa Manchester United ngo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Aston Villa gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bunyomoza kiyi nkuru.
Kugeza ubu umukinnyi Harry Maguire akomeje kunengwa na benshi mu bakunzi ba Manchester United aho kuri ubu ashinjwa gukora amakosa menshi mu bwugarizi bw’iyi kipe bigatuma ikunda gutsindwa cyane.
Harry Maguire yageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka w’imikino wa 2019 ubwo yari aguzwe akuwe mu ikipe ya Leicister City ndetse agatangwaho akayabo ka Miliyoni 80 z’ama Pound.
Nubwo bwose harry Maguire atarimo kwitwara neza mu ikipe ya Manchester United gusa ni umukinnyi ukundwa cyane n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Gareth Southgate aho avuga ko akunda kumufasha.