Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Harry Maguire yakoze ubukwe bwakataraboneka n’umukunzi we bamenyanye Kuva Ari bato cyane witwa Fern Hawkins,ndetse ubukwe bwabo bwabereye mu Bufaransa.
Ubusanzwe Harry Maguire ni kapiteni wa Manchester United,gusa uyu mugabo yagize umwaka mubi nyuma yo kugenda yitwara nabi mu bwugarizi bw’iyi kipe byatumye abakunzi b’iyi kipe bamuvumira ku gahera.
Harry Maguire imbere y’imbaga nya mwinshi yafashe umwanzuro w’abagabo maze akora ubukwe aho bwabereye mu majyepfo y’Ubufaransa.
Uyu musore yahamije ko yashyingiranwe na Fern Hawkins bamaze imyaka 11 bakundana ndetse baranabyaranye abana bagera kuri 2.
Ubusanzwe Fern afite imyaka 27 y’amavuko, ndetse uyu mugeni yari yambaye ikanzu n’ivara bitangaje basomaniye ku gicaniro nyuma yo gutangazwa ko ari umugabo n’umugore.
Umunyezamu wa Arsenal n’Ubwongereza ariwe Aaron Ramsdale yagaragaje ko yishimiye uyu mugabo maze yandika agira ati : ’Ndabikunze! Ndabashimiye mwembi.