Harry yaciwe mu bazitabira ibirori byo kwimika umwami w’u Bwongereza

Nyuma y’igihe havugwa ubwumvikane buke hagati y’ubikomangoma Harry na William, Uyu mwuka mubi watumye ibirori byo kwima ingoma kuri Se ubabyara, Charles bitazagaragaramo umwe mu bahungu be.

Igikomangoma Harry, yiyemeje gushyira hanze ibyo yise ubugambanyi bw’i Bwami mu gitabo cye yise SPARE, iki cyije gikurikira filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe n’umugore we Meghan Markle n’uburyo bakomeje kugorwa cyane n’abatifuzaga ko babana cyane cyane ab’i Bwami na mukuru we William wakomeke kumuhohotera.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko yarongoye umwiraburakazi, akaza no kwikura ku nshingano z’i Bwami.

Uku kwiyemeza gushyira hanze amabanga y’i Bwami byatumye Harry acibwa mu bazitabira umuhango wo kwimika ku mugaragaro umwami Charles wa III w’u Bwongereza uteganyijwe muri Gicurasi 2023.

Imihango yose biteganyijwe ko izakorwa n’igikomangoma William, ndetsz we ngo niyo yabyitabira agomba kuba yicaye mu bashyitsi basanzwe nk’uko byemejwe n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’i Bwami abinyujije ku rukuta rwa Twitter.

Igikomangoma Harry yaciwe mu birori byo kwimika umwami w’u Bwongereza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO