Haruna Niyonzima bashinja gusazira mu mupira w’amaguru cyera kabaye avuze igihe azahagarikira gukina

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini bakina umupira w’amaguru ndetse ni kenshi benshi bibaza ku gihe azasoreza gukina ruhago gusa yatangaje ko adashobora kubivuga kuko ngo bishobora guteza impagarara icyakora ngo umunsi azabyuka akumva igihe kigeze ahamya ko azahita abitangaza.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’amahoro mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Kamena 2022 aho yakinaga na APR FC.

Haruna Niyonzima umwe mu bakinnyi bakuze ndetse banakiniye ikipe y’Igihugu imikino myinshi aho yanabaye Kapiteni w’iyi Kipe.

Uyu mugabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru akabazwa igihe abona yazahagarikira umupira yavuze ko atabitangaza kuko byahungabanya benshi.

Mu magambo ye yatangaje ati: Ntabwo mbizi,Njye mbivuzeho nakomeretsa benshi.”

Icyakora avuga ko igihe cyose bishobora kumuzamo azabikora kuko nta kigoye kirimo ariko mu gihe akibyiyumvamo kandi abifitiye imbaraga afite gukomeza gufasha barumuna be.

Mu magambo ye yagize ati:Mbyutse na mugitondo nkumva ngomba kureka gukina umupira nawureka kuko nta ntambara irimo ariko kugeza ubu ndacyafite imbaraga zo gukina, ndacyafite na byinshi byo kwigisha barumuna banjye.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO