Umukinnyi utemera igitutu byaba byiza aretse umupira - Haruna Niyonzima

Haruna Hakizimana Fadhil Niyonzima umukinnyi wo hagati w’Ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Young Africans yo muri Tanzaniya yavuze ko kuri we, igitutu kuri Shampiyona y’uyu mwaka ari kinini kandi ko umukinnyi wese aba agomba kugikoreraho bitaba ibyo akamanika urukweto agaharika gukina.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo ubwo bari barangije imyitozo yagize Ati "Twiteguye neza, nk’uko umutoza yabivuze, umukino w’ejo uzaba umukino utoroshye, kuko nizera ko Gwambina FC yatsinzwe umukino ejo hashize ku buryo ntatekereza ko bazemera gutsindwa umukino w’ejo."

Niyonzima yongeyeho ati: "Twe nka Yanga, birumvikana ko navuze ko buri mukino tugomba gutsinda, bityo twiteguye neza kandi ndizera ko ku bw’imbaraga z’Imana umukino w’ejo uzaba mwiza kuri twe."

Ku bijyanye n’igitutu cya Shampiyona y’uyu mwaka ati "Umuvuduko uri mu mupira w’amaguru, ariko nshobora kuvuga ko igitutu cy’uyu umwaka ari kinini kuko nanone kuva naza muri Tanzaniya, Yanga ntabwo nigeze nsiba Shampiyona inshuro eshatu zikurikiranye nkuko bimeze ubu kandi nshobora kubivuga icyo ni cyo kigira uruhare mu guhangayika muri iki gihe.

Kuri njye sinigeze ngira uwo muvuduko ariko birumvikana ko igitutu gihoraho ariko ni ibisanzwe mu mupira w’amaguru kandi ndashaka kubwira abakinnyi, umukinnyi uwo ari we wese utemera igitutu ni byiza kuva mu mupira."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO