Haseka neza usetse nyuma Sefu yajoye ikipe ya APR FC yamwirukanye ayishima hejuru

Niyonzima Olivier Sefu yatangarije itangazamakuru ko yishimye cyane kubona ikipe ye itwaye igikombe itsinze APR FC ndetse yatangaje ko yishimiye ko ikipe agiyemo itwara ibikombe.
Ubwo umukino wari uhumuje wahuzaga APR FC na AS kigali nibwo umukinnyi Nyonzima Olivier Sefu yatangaje ko yishimye cyane kubona ikipe ye itsinda Apr FC yamwirukanye.
Uyu musore kuri ubu uri mu bagenderwaho mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yagize ati ’’Ni iby’agaciro kuri njye, Sinavuga ko nayivuyemo neza gusa icyo nishimira aho ngeze hose ntwara ibikombe.
Yakomeje agira ati’’ Turi abakinnyi b’ibikombe, Kuko tuzi agaciro k’ibikombe, Niyo mpamvu twakinaga turi hejuru cyane “.
Abajijwe icyabafashije gutsinda uyu mukino,Sefu yagize ati "Tumaze icyumweru kirenga turi mu mwiherero,Twahaye APR Fc agaciro, Twitegura APR Fc kuko ari ikipe ikomeye.