Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Kugeza uyu munsi umukinnyi Haaland ni umwe mu bafatiye runini ikipe ya Manchester City ndetse iyi kipe yamaze gushyiraho umuganga uzaba hafi y’uyu rutahizamu igihe azaba ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu.
Muganga Mario Pafundi,ni umwe mu baganga ba Manchester City ugiye kuba hafi ya Haaland mu mikino 2 agiye gukinira ikipe y’igihugu Norvege igomba gukina na Slovenia na Serbia.
Ikipe ya Manchester City irabizi ko uyu rutahizamu umaze kwigaragaza cyane muri uyu mwaka w’imikino, yakunze kurangwa n’imvune cyane ndetse akaba ariyo mpamvu ishaka kumwitaho.
Umutoza wa Norway, Stale Solbakken, yatangaje ko muganga Pafundi azakorana neza n’ikipe y’igihugu ya Norvege ndetse ngo ntabwo azita kuri Haaland gusa.
Uyu muganga azajya amenya ubuzima bwa buri munsi bwa Haaland, amenye ko yakoze imyitozo yose nkenerwa imurinda imvune n’ibindi bitandukanye.
Kugeza magingo aya Erling Braut Haaland amaze guca agahigo gakomeye kuko amaze gutsinda ibitego 14 mu mukino 11 amaze gukina.