Hateguwe Iserukiramuco Iteka African Culture mu rwego rwo kumenyekanisha no kwimakaza Umuco wa Afurika

Buri mwaka tariki 24 Mutarama, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umuco wa Afurika, ndetse ibihugu bitandukanye muri Afurika byizihiza uyu munsi n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Iri Serukiramuco riba mu rwego rwo kugaragaza umwimerere hamwe n’umwihariko uri mu Muco wa Afurika mu rwego rwo gushyigikira iterambere,ibiganiro UNESCO yahisemo gushyiraho uyu munsi ngaruka mwaka.

Umuryango Iteka Youth Organization wahisemo gutegura iserukiramuco ngaruka mwaka aho iri Serukiramuco baryise Iteka African Cultural Festival aho iri serukiramuco rigamije kumenyekanisha Umuco w’Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muryango usanzwe ushyigikira urubyiruko mu burezi, ubugeni, siporo, imishinga ibyara inyungu, kubakangurira gukoresha imbaraga zabo mu guharanira amahoro arambye muri sosiyete n’ibindi.

Iri serukiramuco ariko bariteguye bafatanyije na Yan Events n’abandi ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubuhanzi nk’igikoresho cy’ubumuntu."

Umuyobozi wa Iteka Youth Organisation, Yannick Niyonzima avuga ko bateguye iri serukiramuco mu rwego rwo kugaragaza no kumenyakanisha umuco wa Afurika.

Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko bari bamaze igihe bafite iki gitekererezo cyo guhuriza hamwe Abanyafurika, buri gihugu kikagaragaza ibyiza biri mu muco wacyo.

Yakomeje agira ati:"Ni iserukiramuco rigamije kumenyekanisha umuco wa Afurika harimo imbyino, ubugeni, imyambarire n’ibindi. Ni ukugaragaza uruhare rw’umuco mu kongera kubaka ubumwe."

Yavuze ko amatorero, abazamurika imyambaro n’abandi bazatanga ibiganiro muri iri serukiramuco babatumiye bashingiye ku basanzwe bakora ibintu byubakiye ku muco.

Ati "Twashingiye ku bantu basanzwe bafite ibihangano bigaruka ku muco, bakora gakondo n’abandi basanzwe bakora ibikorwa byubakiye ku muco cyane." 

Yavuze ko mbere y’iminsi ibiri (ubwo ni ukuvuga tariki 25 na 26 Mutarama 2023) hazaba ibikorwa bijyanye n’imurikabikorwa, aho bazagaragaza ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imico itandukanye ya buri gihugu cyo muri Afurika.

Ati "Hari ibitazagaragara mu gitaramo, ariko hari ahantu hateguwe aho umuntu ashobora kujya akiga amateka y’u Rwanda, ibikoresho gakondo, ibigaragaza imyambarire n’ibindi."

Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo guha umwihariko iri serukiramuco bahisemo ko abazaryitabira bazaba bambaye imyenda igaragaza umuco wa Afurika.

Iteka African Cultural Festival izaba ku wa 27 Mutarama 2023, aho imiryango izaba ifunguye guhera saa munani z’amanywa. 

Ryatumiwemo Danny Collections, Iganze Gakondo Group, Yan Events, Abeza b’akaranga, Club Intwari, Iteka Band, Himbaza Club, Itorero Intayoberana baherutse gukora igitaramo bise ‘Iwacu’ n’abandi.




Iteka Youth Organization batanga ubufasha muri gahunda z’Uburezi


Iteka Youth Organization bafasha abantu kandi mu bikorwa bijyanye no kwihangira imirimo no kwiteza imbere.


Bashyigikira bikomeye ibikorewa bijyanye n’imyidagaduro


Iteka Youth Organization bafasha abana mu bikorwa bijyanye n’imikino



Umuyobozi wa Iteka Youth Organization bwana Yannick Niyonzima.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO