Nouvelle Zelande:Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yatangaje ko agiye kwegura...
- 19/01/2023 saa 08:37
Mauna Loa ni ikirunga kinini giherereye muri parike y’ibirunga ya Hawaii ku butumburuke bwa metero 4,169 uturutse ku nyanja naho kikagira ubuso bwa meterokare 5,179 bituma kiba ikirunga cya mbere kinini ku isi.
Ahagana saa tanu n’igice (23:30) z’ijoro zo muri aka gace zo ku cyumweru nibwo iki kirunga cyarutse bikurikirwa n’uruhererekane rw’imitingito yabaye inshuro zisaga 12.
Inzego zishinzwe ubutabazi n’ubumenyi bw’ikirere zabanje kuburira abaturiye aha ko isaha n’isaha iki kirunga cyashoboraga kongera kuruka.
Dukurikije ubushakashatsi bwa US Geological Service buvuga ko iki kirunga Mauna Loa cyarutse inshuro 33 kuva mu 1843 aho inshuro yaherukaga ari iyo mu 1984.
Bitewe n’uko abaturage baturiye iki kirunga biyongereye bakikuba hafi inshuro ebyiri kuva mu 1980 aho habarurwa abantu 200,000 bose bari baraburiwe ko hashobora kuzongera kuba iruka ridasanzwe rizashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mauna Loa yongeye kuruka nyuma y’imyaka 40 isinziriye