Hazabona umubyizi abahinzi bafite amasuka atyaye! Dore uburyo amakipe azesurana muri 1/4 Cy’igikombe cy’Isi

Kuri ubu urugamba rugeze mu mahina ndetse amakipe yatangiye ari 32 hasigayemo 8 gusa, udafite intege arimo gukubitwa inshuro ndetse amakipe umunani asigaye yamenye uko azagenda yisobanura.
Ku ikubitiro ikipe y’igihugu ya Argentine irangajwe imbere na Lionel Messi igomba kuzacakirana n’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi ya Virgil Van Djik.
Ikipe y’igihugu ya Brazil igomba gucakirana n’ikipe y’igihugu ya Croatia aho Brazil izaba yubakiye kuri Neymar naho Croatia yegamiye kuri Luka Modric.
Undi mukino uzaba ari ishiraniro ugomba kuzahuza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aho izacakirana n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza aho Kylian Mbappe azaba ahanganye na Harry Kane.
Ikipe y’igihugu ya Portugal ku wundi mukino izakina n’ikipe y’igihugu ya Morocco aho kugeza ubu Morocco ariyo kipe rukumbi ya Afurika isigaye muri iri rushanwa.