Hazaseka neza usetse nyuma abafana ba Manchester United ibyishimo byabo byagiye nka Nyomberi nyuma yo gutsindirwa mu rugo

Ikipe ya Manchester United yongeye gusubiza ibintu irudubi nyuma yo gutsindirwa mu rugo umukino wayo wa mbere mu irushanwa rya Europa League ku kibuga Old trafford ndetse ibi byatumye abafana bayo bagwa mu kantu batangira kwibaza byinshi.
Ku cyumweru nibwo abakunzi b’ikipe ya Manchester United bari bongeye kwishima nyuma yo gutsinda ikipe ya Arsenal mu mukino wa Shampiyona ndetse abakunzi bayo bongera kwishima bikomeye bahamya ko ikipe yabo yagarutse mu bihe byiza nyamara bidateye kabiri ibyishimo byabo byagiye nka nyomberi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ikipe ya Manchester United yatengushye bikomeye abafana bayo maze itsindirwa mu rugo n’ikipe ya Real Sociedad ku gitego cyabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino aho iki gitego cyabonetse kuri Penaliti.
Abakunzi ba Manchester United nyuma y’umukino bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo ko batemeranya n’icyemezo cy’umusifuzi dore ko bahamya ko ikosa ryatumye batsindwa igitego ngo ritari rikomeye ku buryo bitari ngombwa ko hatangwa penaliti.
Umusifuzi w’Umutaliyani wari uyoboye uyu mukino witwa Marco Di Bello yafashe umwanzuro wo gutanga Penaliti maze umukinnyi David Silva wahoze akinira Manchester City aza gutsinda neza Penaliti ako kanya igitego kiba kiranyoye.