Heroes na Gicumbi bizeye ko bazahabwa igisubizo kiza n’urukiko rwigenga muri FIFA

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Heroes Fc Kanamugire Fidel, yatangaje ko iyi kipe kimwe na Gicumbi Fc batanze ikirego muri FIFA, kandi ko bafite abanyamategeko bo mu Busuwisi bari kubakurikiranira ikirego cyabo, yongeraho ko Murindahabi Olivier atari umuvugizi w’aya makipe.

Ku munsi w’ejo tariki 30 Nyakanga, nibwo humvikanye amakuru avuga ko aya makipe yombi yatsinzwe mu rubanza bari barezemo FERWAFA bitewe nuko ngo aya makipe atohereje ibihumbi 2000 by’idorari ntagere muri TAS (Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha imanza za siporo).

Uwari ahagarariye aya makipe yombi, Murindahabi Olivier yari yatangaje ko aya makipe yagombaga gutanga muri TAS ibihumbi 2000 by’amadorali gusa ntibayatange bikarangira ikirego cyabo giteshejwe agaciro.

Mu kiganiro Radio 10 yagiranye na Kanamugire Fidel Umunyamabanga mukuru wa Heroes Fc yavuze ko bafite abanyamategeko bari gukurikirana ikirego cyabo, kandi ko bizeye igisubizo kiza kizava muri TAS.

Yagize ati: “Kubyo Murindahabi yavuze, ndashaka kumenyesha abantu bose ko Murindahabo yari umunyamategeko wacu mu buryo bw’imbere mu gihugu ntabwo ari umunyamategeko wacu ugomba kudufasha i Losane (Mu Busuwisi).”

Ati: “Kandi ikindi Ibyo yavuze ni umunyamategeko ariko ntabwo ari umuvugizi wa Gicumbi cyangwa Heroes kuburyo yajya kuvuga mu izina ry’amakipe yacu ngo twabuze amafaranga, kuko ntanubwo ashinzwe ikibazo cy’amafaranga mu makipe yacu ngo amenye ko ntayo dufite.”

Uyu mugabo yavuze ko kandi bafite ikizere cyo kuba bazahabwa igisubizo kiza. “Ikingenzi si aho twaregeye ahubwo ni aho twakura igisubizo kiza kizadufasha kuguma mu kiciro cya mbere. Ntarirarenga, ntanubwo shampiyona iratangira, ahubwo dukomeze kwihangana igisubizo aho cyatutruka hose tukazacyacyira neza."

Heroes na Gicumbi Fc zamanuwe mu kiciro cya kabiri muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yuko zije mu myanya ibiri ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona. Abayobozi b’aya makipe bavuga ko batagakwiye kuba ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyatumye shampiyona isozwa imikino itarangiye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO