Himbaza Club izwi muri EAGT yateguye iserukiramuco ryo guhimbaza Imana mu mbyino Gakondo

Himbaza Club yamenyekaniye mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent ifatanyije na The Blessed Family bateguye iserukiramuco ryo guhimbaza Imana binyuze mu mbyino Gakondo.

Ni iserukiramuco bise ‘Foundation of Praise Festival’ rizaba taliki ya 26 Mutarama 2020 ribere Nyarutarama guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri ahasanzwe n’ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro.

Niyonzima Yannick ukuriye iri tsinda ry’abavuza ingoma aganira na Genesisbizz yavuze ko iryo serukiramuco rigamije guhimbaza Imana binyuze mu mbyino gakondo hamwe n’izigezweho (Moderne).

Ati “Nkuko Titre y’iserukiramuco ibivuga Foundation of praise festival. Ikindi ni ugushishikariza urubyiruko rufite impano ko rwayikoresha neza nkuko bikwiye bigahesha Imana icyubahiro.”

Himbaza Club ni itsinda rigizwe ahanini n’Abarundi b’impunzi baba mu Rwanda bamenyekanye cyane ubwo bitabiraga irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’ ryari ribayeho bwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri iryo rushanwa nubwo bataryegukanye bagarukiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ngo n’umwaka utaha nta gihindutse bashobora kuzongera kwitabira.

Magingo aya itsinda ryabo rigizwe n’abantu 15, batangiye gukorera I Kigali muri 2015 baje mu Rwanda bahunze imvururu zari I Burundi bakomezanya uwo mwuga n’impano yabo.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO