Hirya no hino mu byaro ingamba ni zose kuri Coronavirus

Mu Rwanda hamaze gutangazwa umubare w’abagera kuri 41 banduye icyorezo cya Coronavirus. Muri aba bose umubare munini, ni abagiye bakurwa mu mujyi wa Kigali ndetse n’abapimiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe bataragera mu baturage.

Hirya no hino mu byaro, nta mubare uratangazwa na Minisiteri y’Ubuzima w’abaragaragaweho na Coronavirus ihangayikishije isi muri rusange.

Umwe mu basomyi ba Genesis uri i Nyamata mu murenge wa Ntarama akagari ka Cyugaro umudugudu wa Rugarama, yatubwiye uko birinze icyo cyorezo ndetse n’ingamba bafashe.

Rutayisire Pacifique avuga ko abaturage baganirijwe ku buryo bwo kwirinda icyo cyorezo. Ubwabo bifatira ingamba zo kugikumirira kure y’Umurenge wabo mu rwego rwo kurinda abaturage bawutuye.

Yagize ati “Hano i Nyamata nta cyorezo kirahagera. Uretse ko twumvise bazana abarwayi bagifite mu Karere kacu ariko nabo barimo gukurikiranwa n’abaganga twizeye ko bazakira nta muturage wacu ucyanduye”.

Ingamba bafashe…

Zimwe mu ngamba Pascfique avuga bafashe, harimo gukaraba mu ntoki igihe cyose hari ahantu hahurirwa n’umubare munini w’abantu, kutemerera undi muturage winjira mu Murenge wabo atahatuye cyangwa se nta kazi runaka kazwi ahakorera, no gufunga ibikorwa byose ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba 18h00’.

Ibi kandi bimaze iminsi bigarukwaho n’inzego z’umutekano zirimo gushishikariza abaturage kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kurinda bagenzi babo kwandura COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda (CP) John Bosco Kabera ubwo aheruka kugirana ikiganiro na Television Rwanda, yavuze ko abaturage bakwiye gufata inshingano zo gukumira iki cyorezo baguma mu ngo. Avuga ko uzarenga kuri ayo mabwiriza hari ayandi mategeko azamukurikirana.


Ingendo zirakorwa ariko ufite icyo ugiye gukora

Abacuruzi b’amakara nabo baracuruza ariko bakubahiriza amasaha



Amasoko mato nayo ararema

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO