Hitimana Thierry uri gukora amateka muri Tanzania, ati "Sinzi aho nzerekeza"

Umutoza w’umunyarwanda utoza mu gihugu cya Tanzania witwa Hitimana Thierry akomeje gukora amateka, nyuma yuko ageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu muri iki gihugu, byanamuhesheje amahirwe yo kujya mu mikino ya CAF Confederation Cup umwaka utaha.

Hitimana Thierry utoza Namungo Fc, we n’ikipe ye bageze ku mukino wa nyuma batsinze Sohare igitego 1-0, kiyihesha kugera ku kumukino wanyuma aho izahura na Simba Sports Club mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama.

Uyu mutoza umaze gukora amateka muri Tanzania afashijwemo na Okoko, aho bamaze kugeza ikipe yabo ku mukino wa nyuma uyihesha guhagararira Tanzania mu mikino ya CAF Confederation Cup, niwe munyarwanda wa mbere ukoze aya mateka ari hanze y’igihugu.

Thierry n’ikipe ye ya Namungo Fc, iri ku mwanya wa 4 n’amanota 60, aho irushwa na Simba Sport Club yamaze gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka amanota 21.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, umuyobozi wa Namungo Fc Bwana Hassan Zidadu yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzania ko yifuza kumwongerera amasezerano, maze Thierry amusubiza ko azabitekereza shampiyona irangiye.
Hitimana Thierry umutoza mukuru wa Namungo Fc

“Ndacyarikumwe n’iyi kipe mu masezerano y’imyaka ibiri dufitanye, azasozwa mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Ntintumvikana n’abayobozi banjye nzareba ahandi nerekeza, rero haracyari kare guhita mvuga aho nzerekeza gusa nkuko nabibabwiye nzabanza nganire n’ikipe yanjye.” Hitimana Thierry aganira na ippmedia.

Hitimana Thierry yafashije kwitwara neza Namungo Fc muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yuko yari amaze gutandukana na Biashara United nayo yo muri Tanzania. Kuri ubu ari kwifuzwa na KMC Fc, Lipuli Fc, Mtibwa Sugar ndetse na Kagera Sugar zose zo muri Tanzania.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO