Minisitiri w’intebe wa Tanzania yasabye Hitimana kuguma mu ikipe ye

Umutoza w’Umunyarwanda witwa Hitimana Thierry usanzwe ari umutoza wa Namungo Fc yo muri Tanzania, yasabwe n’umuyobozi w’ikipe kugumya kuba umutoza wayo, nyuma yuko yifuzwaga n’andi makipe atandukanye yo muri Tanzania.

Hitimana Thierry aherutse kugeza ku mwanya wa 4 ikipe ya Namungo Fc ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu, aho batsinzwe na Simba Sport Club ibitego 2-1, umukino wabaye mu mpera z’iki cyumweru.

Mu kiganiro kigufi yahaye B&B, Thierry yavuze ko yasabwe n’umuyobozi mukuru wa Namungo, ari nawe minisititi w’intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa ko yaguma muri iyi kipe nk’umutoza mukuru.

Yagize ati: “Nibyo koko hari amakuru yavugaga ko nenda kujya mu yandi makipe, ariko umuyobozi wa Namungo yansabye ko nahaguma singire ahandi njya, ibiganiro byari byaratangiye nubundi twari twarumvikanye, ntagihindutse tuzakomezanya.”

Uyu mugabo kandi yavuze ko Minisitiri w’intebe wa Tanzania akaba na perezida w’iyi kipe, yasabye ko nta mukinnyi uzagurwa muri iyi kipe, yongeraho ko bose bagomba kuhaguma bakitegura imikino ya CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.

Hitimana Thierry asanzwe yungirizwa na Okoko, nawe wavuye hano mu Rwanda azanwe n’uyu mugabo ngo amwungirize. Kuri ubu iyi kipe itozwa na Thierry ifite itike yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup umwaka utaha, cyangwa se Champions League bitewe n’uko muri afurika y’amajyaruguru haba hari indi kipe ivuyemo ntiyitabire iyi mikino.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO