Hoteli Messi yabagamo muri Qatar igiye kugirwa inzu ndangamurage bitewe n’icyumba yarayemo agatwara igikombe cy’Isi

Kugeza ubu icyumba kizigenza Lionel Messi yararagamo ubwo gakinwaga imikino y’igikombe cy’Isi ngo hagiye kugirwa inzu ndangamurage ndetse ibi bikozwe nyuma y’aho uyu mugabo afashije ikipe y’igihugu ya Argentine kwegukana igikombe cy’Isi.

Ikipe y’igihugu ya Argentine yabashije kwegukana igikombe cy’Isi nubwo bwose itahabwaga amahirwe ndetse kugeza ubu ni ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi b’iyi kipe hamwe no ku bafana ba Lionel Messi muri rusange.

Lionel Messi nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi yahise ashyiraho uduhigo dukomeye cyane ndetse kuri ubu bamwe batangiye no kumuha amahirwe y’uko ashobora kuzongera kwegukana Ballon D’or ya 8.

Nyuma yo kwitwara neza Kandi byatumye icyumba Messi yararagamo muri hotel yo muri Qatar hahindurwa inzu ndangamurage ndetse abazajya babyifuza bazajya bajya kuhasura.





Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO