Howard Stern wamenyekane cyane mu marushanwa ya Got Talent mu burakari bwinshi yavuze ko nta tandukaniro rya Hitler na Kanye West

Howard Stern ni umwe mu Banyamerika bakunzwe mu biganiro bya radiyo, televiziyo nanone amenyekana nk’umucamanza mu marushanwa ya Got Talent, Uyu mugabo yibasiye bikomeye Kanye West usigaye witwa Ye nyuma yo gusohora ubutumwa bwuzuye irondabwoko ryibasira Abayahudi.

Mu kiganiro cye gitambuka kuri radiyo, Howard ntiyaranzwe no kurya iminwa aho yagereranyije ibikorwa bya Ye n’ibyakozwe na Adolph Hitler.

Mu minsi mike ishize nibwo urubuga rwa Instagram na Twitter byafashe umwanzuro wo guhagarika konti z’uyu mugabo w’imyaka 45 nyuma yo kwandika ubutumwa bwuzuye amacakubiri, urwango n’ivangura rikorerwa Abayahudi.

Abunganira Ye bavuga ko ibyo yatangaje abiterwa n’ibibazo byo mu mutwe amaranye iminsi naho Howard akavuga ko uyu mugabo afite amafaranga ahagije kuburyo bakwiye kumushakira muganga w’indwara zo mu mutwe akamwitaho niba koko arwaye.

Howard aranenga cyane imyitwarire ya Ye

Ibi biza nanone bishimangira amafoto aherutse kugaragara Ye yambaye umupira wanditseho WHITE LIVES MATTER tugenekereje bisobanuye ko UBUZIMA BW’ABAZUNGU BUKWIYE GUHABWA AGACIRO ibi akaba yarabikoze mu birori bya Paris Fashion Week.

Si ibi gusa kuko Ye nanone yatangaje ko umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu amukandagiye ku gakanu ngo bitatewe no guhera umwuka ahubwo ari imiti ya Fentanyl yanyoye ku kigero cyo hejuru.

Twakwibutsa ko uyu George Floyd ariwe waturutseho imvugo ya BLACK LIVES MATTER bisobanuye ko UBUZIMA BW’ABIRABURA BUKWIYE GUHABWA AGACIRO ndetse Ye yahise afatiraho yibutsa abantu ko n’abazungu hamwe n’abafite uruhu rwera ngo nabo bagomba kwitabwaho.

Uyu mugabo nyuma y’uko imbuga nkoranyambaga ze zifunzwe yongeye kuzigaragaraho aho amafoto n’ubutumwa ashyiraho bikomeza kubabera urujijo benshi, ubu akurikirwa n’abasaga miliyoni 18 akagira amafoto (post)12 yashyize kuri Instagram kuva igihe twateguraga iyi nkuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO