Humble Jizzo ari mu batuye mu duce twasubijwe muri Guma mu rugo

Umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys uzwi ku mazina ya Humble Jizzo nawe ni umwe mu batuye mu midugudu yasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo avuga ko ubu gahunda zimwe yarari gutegura ari ukuzikorera kuri Telefone.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditseho amagambo agira ati “Ubu ni kuri telephone, Ndabona Kigarama badushyize muri gahunda ya guma mu rugo.”

Aganira na Genesisbizz yavuze ko iyi guma mu rugo yatunguranye cyane kuko hari byinshi yarari gutegura mu rwego rwo gushaka gusaba ibyangiritse bwa mbere.

Ati “Umugore wanjye yaraye atazi gahunda aziko abyuka ajya mu kazi ariko ubu ntaho yagiye kimwe nanjye nari mfite gahunda ya Studio ubu byamfuye kimwe n’ibindi bikorwa byanjye bitandukanye n’umuziki.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, isaba Imidugudu itandatu (6) yo mu muri uyu Mujyi gusubira muri gahunda yo ‘Gama mu Rugo’.

Iyi Midugugu itandatu yashyizwe mu kato, irimo ine (4) yo mu Karere ka Kicukiro n’ibiri (2) yo mu Karere ka Nyarugenge ahavugwa ko hagaragaye abafite ubwandu bushya bwa COVID-19 muri iyi minsi.

Iyi midigudu yo mu Karere ka Kicukiro harimo Umudugudu wa Kamabuye na Zuza yo mu Kagari ka Nyarurama, na Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankori ari naho “Humble Jizzo atuye.”

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka anastase, rigira riti “Abakozi ba Leta n’abikorera batuye muri iyi Midugudu bose basabwe gukorera akazi mu rugo.”


Humble Jizzo ngo ubu gahunda ze zirakorerwa kuri Telefone

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO