IGITEGO Lyrics by Andy Bumuntu

Nuko iravuga iti
“ Umuntu ntakabe wenyine ,
reka muremere umufasha umukwiriye”
Ukwezi kwakaga inzora
Maze utunguka umwenyura
Amajwi yose numvaga muri njye
araceceka numva iryawe gusa

Usetse mbona imikororombya
Ngenda ngutekereza ndenga aho ntaha
Ubu ubwo uri uwanjye ma , ni IGITEGO

Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye

Hari abo njya mbona rutangira rwaka
Igicu cyahinduka ntibacane uwaka
Oya ntazibana zidakomanya amahembe
Izo ntambara njye nawe tuzazitsinda

Wanyakiriye uko naje
Maze ukesha umutima wanjye
Niba kubaho ari rimwe
Iryo rimwe rirampagije
Mu gihe ndibanamo nawe

Kuguhoza mubinezaneza ni indahiro narahiriye Rurema
Ngutere imitoma ngutake, buke ngutaramire ma
Nzagutanya n’irungu
Shira irungu ndi uwawe

Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye

Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura (*3)
nkakubona iruhande rwanjye

Genesisbizz

Related Articles

Gengo Lyrics ya Mr. Kagame
  • 24/01/2023 saa 15:07
Grateful Lyrics by Meddy
  • 16/01/2023 saa 11:31

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.