YEMEN:Umwana w’imyaka 8 yakoze ubukwe n’umugabo w’imyaka 40 maze yitaba Imana...
- 2/02/2023 saa 12:51
Amafoto atangaje yerekanye abaturage bo mu Buhinde bunamye bashishikaye bari gutoragura amafi yabonetse nyuma y’imvura yaguye ikabaheza mu nzu.
Inkuru dukesha The Sun ivuga ko umwe mu bari aho yasobanuye ibyo yabonye ko "bidasanzwe" nyuma y’uko ibi binyabuzima byo mu nyanja bibonetse aho bakeka ko byamanutse bivuye hejuru.
Amafoto yerekana amafi menshi ari hasi mu gihe abaturage bo muri leta ya Telangana bakomeje kwibasirwa n’imvura nyinshi.
Umutangabuhamya umwe,yasangije videwo kuri Twitter, igira ati: “Mu gihe imvura nyinshi yagwaga muri Telangana, abantu bo mu mujyi wa Jagtial babonye ikintu kidasanzwe.
Abayobozi bavuga ko Ubuhinde buri mu bihe by’imvura, bimaze guhitana byibuze abaturage babiri.