INDONESIA:Agahuru ka bamwe kagiye gushya!Hashyizweho itegeko rihana umuntu wese ukora imibonano mpuzabitsina atarashinga urugo

Inteko Ishinga Amategeko ya Indonesia yashyizeho itegeko rihana umuntu wese uzajya ukora imibonano mpuzabitsinda mbere yo gukora ubukwe mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’umuntu uzajya uca inyuma umugore we cyangwa umugabo we basezeranye azajya abihanirwa.
Iyi nkuru yabaye kimomo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 06 Ukuboza 2022 ndetse yanditswe bwa mbere n’umunyamakuru wa CNN nyuma yo kumenya ko Leta ya Indonesia yashyizeho iri tegeko.
Kugeza ubu hari abavuga ko ibyo Leta ya Indonesia ikoze bisa no kubangamira imibereho mu bwisanzure bwa muntu icyakora hari n’abavuga ko bishobora kugabanya abishoraga mu ngeso z’ubsambanyi.
Minisitiri ushinzwe Amategeko n’Uburenganzira bwa muntu muri Indonesia bwana Yasonna Laoly kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yizeye neza ko abanya Indonesia bishimiye cyane uburyo amategeko y’igihugu cyabo ashyirwaho mu rwego rwo kubahesha icyubahiro n’ikuzo.
Mu magambo ye yakomeje agira ati:Ndabizi ntabwo biba byoroshye mu gihugu nk’iki gihuriwemo n’abantu bafite imico itandukanye kugirango ubafatire imyanzuro n’itegeko bahuriyeho .
Kugeza ubu Leta ya Indonesia yatangaje ko umuntu uzajya ukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gukora ubukwe ngo azajya ahanishwa igifungo kigera ku mwaka umwe ari mu buroko.
Hari bamwe mu baturage ba Indonesia batangiye kwinubira iri tegeko batangaza ko ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu.