INTAMBARA Y’UBURUSIYA NA UKRAINE: Perezida wa Ukraine yavuze ko nta gahunda yo kumanika intwaro afite

Perezida w’igihugu cya Ukraine, Vlodmir Zelensky yagaragaye mu mashusho yifashe kuri telefone kuri uyu wa gatandatu anyomoza amakuru avuga ko Uburusiya bwafashe umurwa mukuru wa Kyiv ndetse yavuze ko nta gahunda bafite yo gushyira intwaro hasi.

Perezida Zelensky yakomeje kumvikana asaba abaturage kutizera amakuru yise ibihuha, Aho aya makuru avuga ko ingabo za Ukraine zemeye kumanika intwaro ko zitsinzwe n’Uburusiya.

Yagize ati " Mwaramutse neza , Ntimwizere amakuru y’ibihuha, Dore mpagaze hano, Ntabwo tuzigera dushyira intwaro hasi, Tuzarinda igihugu cyacu."

" Intwaro zacu nizo mbaraga zacu, Ubu ni ubutaka bwacu, Ni igihugu cyacu, Abana bacu, Tuzabarinda bose,"

Aya ni amagambo yatangarije mu mashusho byagaragaraga ko yayafatiye mu murwa mukuru i Kyiv.

Perezida Zelensky aheruka kwanga guhabwa ubuhungiro ejo hashize na leta zunze ubumwe za Amerika, kuko yatangaje ko ariwe gipimo cya mbere cy’ingabo z’Uburusiya, naho umuryango we ukaba igipimo cya Kabiri.

Perezida Zelensky yasabye abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO