ISOMO RYA CORONA: Ubukangurambaga bwa Alain Muku muri ibi bihe

Muri iki gihe isi ihangayikishijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, umuhanzi akaba ndetse n’umunyamategeko Alain Bernard Mukuralinda yatanze amwe mu masomo abona benshi bazakura muri ibi bihe iki cyorezo gikomeje gukaza umurego.

Alain Bernard Mukuralinda uzwi mu muziki nka ‘Alain Muku’ ni umwe mu bahagarariye inyungu za Nsengiyumva Francois (Igisupusupu), yasogongeje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga indirimbo yenda gushyira ahagaragara ijyanye n’isomo benshi bazavana muri iki cyorezo cya Coronavirus.

Mu magambo ye aba agira ati: “Akagabo gahimba akandi kataraza…twari tuziko turi ibihangange, twigize indakoreka maze udukoramo, twiratanaga ibitwaro bya kirimbuzi nyamara isabune ariyo y’ingenzi… nta mukire, nta mukene, nta mwirabura, nta n’umwera... utwibukije gusa ko turi abantu…”

Mu butumwa Alain Muku aririmba muri iyi ndirimbo izaba igaruka ku masomo ya Corornavirusi, harimo no gufashanya muri ibi bihe bigoye ku bantu benshi bari mu rugo batagikora, aho yibutsa ko burya icyo umuntu afite cyose cyagira icyo kimarira abagikeneye.

Uyu muhanzi yemeza ko ubu agapfukamunwa kahawe intebe, maze kagasimbura amasasu, imbunda n’indege z’intambara, ibi bikagaragaza ko umuntu ntacyo aricyo, mu kanya gato nk’ako guhumbya twese twaba turimbutse.
Alain Muku asanga iyi virusi ya COVID-19 yararinganije abantu mu byiciro binyuranye

Andi masomo Alain Muku abona abantu bakigiye muri iki cyorezo, harimo kwicisha bugufi kuko abantu bose ubu abona bangana muri iki gihe, bityo ko ibyo abantu biringira ndetse baheraho bavuga ko bakomeye, nabo iki cyorezo kitabarebera izuba.

Muri abo avuga ko iyi virusi yahwituye harimo abakire n’abakene, abanyamadini ndetse n’abari muri politike, ikaba yarabibukije ko bose ari abantu.

Yongeraho kandi ko iyi virusi ititwaza inkota, amacumu n’imiheto, bityo akemeza ko aribyo bituma irushaho gutera ubwoba, byakubitiraho no kuba itaboneshwa n’amaso y’abantu bikarushaho gutera urujijo.

Iyi ndirimbo igaragaza ubudahangarwa bwa Coronavirusi Alain Mukuralinda aririmba, yavuze azayishyira hanze mu minsi ya vuba, kugira ngo akomeze gushishikariza abantu kwirinda iki cyorezo gikomeje guteza ibibazo byinshi iy’isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO