ISRAEL:Leta yasabye imbabazi abanyeshuri bakomoka muri Ethiopia batutswe kubera inkomoko yabo

Abategetsi bakora mu nzego za Leta mu gihugu cya Israel zasabye imbabazi abanyeshuri bakomoka mu mu gihugu cya Ethiopia bahowe uko baremwe bikarangira batutswe n’abarimu babo kubera ko bafite inkomoko itandukanye n’iyabo.

Aba banyeshuru BBC yatangaje ko batutswe bikomeye ndetse hakabamo irondaruhu ubwo bari mu rugendoshuri ndetse ibi ngo babikorewe n’abarimu babigisha.

Aba banyeshuri bivugwa ko biga ku kigo giherereye mu Majyepfo ya Israel ndetse ngo bari bateguye urugendo hamwe n’abarimu babigisha ndetse uru rugendo rwamaze iminsi itatu uhereye kuwa 06 Werurwe 2023.

Bivugwa ko ubwo bari muri uru rugendo aba barimu bifashishije urubuga rwa Whatsapp maze batangira gusebya aba banyeshuri babatuka ku ruhu aho byababaje cyane aba banyeshuru bakomoka muri Ethiopia birangira Leta y’iki gihugu ishyize hanze itangazo ribasaba imbabaza ku makosa yakozwe n’abarimu babo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO