Ibi bihugu bishinjwa gutera ubutayu n’isuri ku isi kubera uburyo bitema amashyamba cyane

Kugeza uyu munsi ntawakwirengagiza akamaro k’ibiti kuko biturinda isuri bikanadufasha kubona imvura, Gusa bimwe mu bihugu byo ku isi birakataje cyane mu gutema amashyamba kuburyo bigira uruhare mu gukwirakwiza ubutayu no gutera isuri.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2020 na FAO (Food and Agriculture Organization) iri rikaba ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa ku isi mu cyiswe Global Forest Assessment Report, bwagaragaje ibihugu bya mbere birimo umubare munini w’amashyamba atemwa buri mwaka.
1.Brazil
Brazil ni igihugu cya 5 mu bunini ku isi aho gifite ubuso bungana na kilometerokare 8,516,000 km2 (kilometerokare).
Iki gihugu buri mwaka habarurwa amashyamba angana na 1,496,000 ha (hegitare) zitemwa, Bigatuma cyiza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’isi
2.Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Iki gihugu gifite ubuso bungana na 2,345,000 km2 (kilometerokare) aho gifite umwanya wa 11 mu bunini ku isi.
Buri mwaka habarurwa amashyamba angana na 1,101,000 ha (hegitare) zitemwa.
3.Indonesia
Iki gihugu gifite ubuso bungana na 1,905,000 km2 (kilometerokare) aho gifite umwanya wa 14 ku isi mu bunini.
Buri mwaka habarurwa amashyamba angana na 753,000 ha (hegitare) zitemwa.
4.Angola
Iki gihugu gifite ubuso bungana na 1,247,000 km2 (kilometerokare)aho gifite umwanya wa 24 mu bunini ku rwego rw’isi.
Buri mwaka habarurwa amashyamba angana na 555,000 ha (hegitare) zitemwa.
5.Tanzania
Iki gihugu gifite ubuso bungana na 945,087 km2 (kilometerokare) kikabarurwa nk’icya 13 mu bunini muri Afurika n’icya 31 ku isi.
Buri mwaka muri Tanzania habarurwa amashyamba angana na 421,000 ha (hegitare) zitemwa.
Nibura buri munsi ku isi hatemwa ibiti miliyoni 42 mu gihe dutera miliyoni 5 nk’uko tubikesha 8billion Trees, Nanone ubu habarurwa ko 2/3 by’isi biri guhinduka ubutayu ndetse mu 2050 abantu miliyari bakazaba impunzi bitewe n’ubutayu.
Iyi niyo mpamvu tugirwa inama yo gutema kimwe tugatera bibiri kuko ibiti bidufatiye runini.