Ibi byabaye nanjye byananiye kubyakira gusa ni inshuti nziza – BadRama avuga kuri Queen Cha

Nyuma yaho umuhanzi Queen Cha asezeye muri Label ya The Mane yamufashaga umuyobozi mukuru wayo BadRama yavuze ko ibyabaye nta gikuba cyacitse ngo kuko bari barabyumvikanyeho.

Queen Cha yatangaje ibi abinyujije mu ibaruwa yanditse avuga ko yasoje amasezerano yari afitanye na The Mane ashimira ibyo bamufashije gusa avuga ko abasezeye ku mpamvu ze bwite.

Mupende Ramadhan uzwi nka Badrama akaba n’umuyobozi mukuru wa The Mane uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize icyo avuga kuri uyu muhanzi we wamaze gusezera.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Hari benshi byakuye umutima cyangwa bababaye ariko ndabizi ko Nakwigishije guhora Utsinda Ukaba ‘winner’ w’ibihe byose no mu mikino twakinaga byari uko, Nagirango Mbamenyeshe ko nta gikuba cyacitse Kuko ibyabaye ni ibyumvikanweho na mbere y’amasezerano y’akazi yabayeho, yarabwiye ngo Bad ndakwizera unsinyishe igihe ushaka na we uzambere Imfura ni numva nahindura ubuzima uzandeke ngende.

Nibi byabaye Biragoye nange kubyakira ndetse Na Team The mane kubera ko Queen yatubaniye neza Tugera kuri byinshi turikumwe dutwara ibikombe dukora Ama Hit n’ibitaramo bikomeye turabyitabira Ngewe by’umwihariko yambereye Inshuti nziza Umujyanama mwiza ndetse Akansubizamo intege Ahozabaga zishize Akanyumvisha ko nshoboye ni inshuti yange nziza n’ubaha inyubaha.

Nifuzaga kugumana nawe Ubuzima bwose Bw’akazi ariko murabizi Ubuzima ni burebure kandi hakenerwamo byinshi Tumaze nk’umwaka tuganira Iki kintu Angisha inama yibyo yifuza gukora Nyuma yuko ava muri The mane ariko igihe cyose kubwimibanire myiza twagiranye byaratugoraga kuvuga ngo ni uyu munsi urabitangira ariko umunsi wageze byabaye.

Queen ndakwifuriza Ibihe byiza n’urugendo rushya utangiye nsaba n’inshuti za The mane n’abafana bayo gukomeza gushyigikira Umukobwa wacu kuko nziko Urugendo rugikomeje kandi aribwo adukeneye cyane. Nge nka Badrama nkusezeranije kuzakuba hafi nkuko byahoze kandi Ubufasha uzakenera mbufite nzabuguha Umutima ikinyabupfura n’urukundo ugira uzabihorane Imana izayobore intabwe zawe warakoze.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO