Ibibazo by’ingutu bishengura bamwe ku muziki Nyarwanda

Umuziki nyarwanda umaze gutera intambwe ishimishije ariko haracyari imbogamizi nyinshi zituma abawukora batabona umusaruro bakagombye kuba bageraho…Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko ugenda usubira inyuma ndetse ko nta bunyamwuga ugikoranwa ugereranyije no ha mbere.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda umuziki uhabwa agaciro ndetse n’abahanzi usanga bafite ibikorwa bigaragara bagezeho kubera umuziki. Bitandukanye cyane no mu Rwanda aho usanga umuhanzi witwa ko yateye imbere kurusha abandi atabasha no gufasha umuryango we.

Bamwe mu bahanzi hari ibibashengura ku muziki

Diplomate azwi mu njyana ya Rap, ni umwe mu bubatse izina cyane mu ndirimbo ze zamenyekanye nka ‘Umunsi ukeye’, ‘Ikaramu’, ‘Indebakure’, ‘Ibaruwa’ n’izindi.

Mu muziki Nyarwanda w’uyu munsi avuga ko ashengurwa n’ikibazo cy’urusaku cyaciwe kifashishwaga hamamazwa ibitaramo (Sonomobile) bajyaga bakoresha kera ariko ubu bitagipfa gukunda.

Ati “Aha n’abakoreshaga ibitaramo bacika intege kubera ubwoba bw’impamvu z’urusaku, amasaha ibitaramo bihabwa yo gufunga, kuba nta nzira ifatika twabasha kwishyurizamo abakoresha ibihangano byacu imbere mu gihugu ngo tubonemo amafaranga tunishyure imisoro.”

Umuraperi “Lil G” ni umwe mu bahanzi Nyarwanda baje mu muziki akiri umwana, icyo gihe yakoze indirimbo zirakundwa cyane harimo nka ‘Nimba umugabo’, ‘Nyegera nseke’, ‘Ikimenyane’, ‘Nzakubona’ n’izindi.

Kuba yaraje akiri muto byari byiza ku muziki Nyarwanda nk’umuhanzi utanga ikizere ku hazaza hawo.

Lil G avuga ko umuziki w’uyu munsi utagikorwa kinyamwuga nkuko mbere byari bimeze.

Ati “Icyo navuga ni uko abantu ba kera aribo bakoraga kinyamwuga ubu byaragabanutse abahanzi usanga baterateranya, ugiye kureba ubu ihangana ryiza ryaragabanutse (Competition), kera guhera muri 2010 ku manuka abahanzi bakoraga umuziki wa nyawe naho iby’ubu baba bishakira amaramuko birengagije ibindi byose.”

Guhera muri za 2008 – 2013 nta muntu wakwirengagiza indirimbo zari zikunzwe z’itsinda rya Just Family. Bahati uri mu barigize vuga ko umuziki uri gutera inyuma aho kujya imbere.

Ati “Kimwe mu binshengura bikanambabaza, ni uburyo umuziki Nyarwanda uri kugenda utera inyuma aho gutera imbere. Abanyabigwi batubanjirije, uyu munsi benshi bahagaritse umuziki nabakiririmba ubona ko nta gaciro bahabwa.

Naho Generation yacu muri za 2010 kuzamura nayo ubwayo yacitse intege abasigaye nabo bakorera ku izina ntibagikora ibyiza bikenewe.”

Avuga ko ikerekana ko umuziki uri gusubira inyuma ariko uko ubu umuhanzi akora indirimbo nk’icumi mu mwaka ugasanga hamenyekanye imwe gusa bitandukanye na kera aho umuhanzi yabaga afite indirimbo nk’eshanu zakunzwe kuri Album yizigera ku icumi.

Abahanzi binjira mu muziki batazi icyo bashaka

Bahati avuga ko abahanzi bari kuza uyu munsi ngo bari gukora umwaka umwe ukumva ngo yavuye mu muziki nabwo ku ndirimbo imwe gusa.

Ati “Biri kugorana cyane kugirango umuhanzi mushya azamure izina rye rijye mu yakomeye gusa nkabo ahanini baba baje batazi icyo bari gushaka.”

Hari ibitangazamakuru bitonesha bamwe mu bahanzi

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko ibibashengura mu muziki Nyarwanda ari byinshi kandi babona ko n’uburyo bwo kubikemura bitari ejo cyangwa ejobundi.

Uwitwa Rurangirwa Steven agira ati “Mbabazwa nuko nta ngamba zihamye zigaragaza ko ejo h’umuziki ari heza.

Ndaguha urugero - Ministeri ireberera umuco n’ubuhanzi muri Uganda iherutse gusaba inteko y’icyo gihugu ko yatora itegeko rigena ko 90% y’ibihangano bicurangwa ku b’itangazamakuru byo muri icyo gihugu biba ari iby’Abagande, muri Kenya ho iryo tegeko rimaze imyaka 3, ni kintu cyiza twabigiraho, Kandi n’ahandi birakorwa.”

Rurangirwa akomeza avuga ko ababazwa na bimwe mu bitangazamakuru biri kujya mu murongo w’ubucuruzi ugasanga hari zimwe mu Nzu (Label) zifasha abahanzi bagiranye amasezeranp hakabaho amafaranga yishyurwa ngo indirimbo zabo zihabwe umwanya uhagije kurenza abandi.

Ati “Ni bikomeza gutya mu myaka mike muzabona ingaruka zabyo harimo ko abahanzi bazohora ari bamwe, impano zidafite inzu za muzika zikorana nazo zikaharenganira, ntujya wumva abishyura se ngo indirimbo z’undi muntu zisibwe?.

Hari abashoramari mu muziki biyita ko bafasha iterambere ry’umuziki Kandi bashyize imbere inyungu zabo bitagenda neza bagasubira inyuma bakajya gusenya ibyo bavugaga ko bubatse, ugasanga barahora mu matiku n’abahanzi bahoze bavuga ko bafasha."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO