Ibice bya muntu binini cyane kurusha uko tubitekereza

Umubiri w’umuntu ugizwe n’ingingo zitandukanye zidufasha gukomeza kubaho, Zimwe muri zo ni nini cyane kurusha uko tubitekereza, Gusa izindi usanga ari nto ariko zigakoresha imbaraga nyinshi.
1. Uruhu
Uruhu nirwo rufatwa nk’urugingo runini ku mubiri wa muntu, Nibura uruhu rwose rw’umuntu mukuru ubashije kurwomora wasanga rupima ibiro 10.8 by’uburemere ndetse rugakwirwa ahantu hangana na meterokare 2.
Uruhu nirwo rucumbikiye inzara zacu, umusatsi n’ubwoya bwose bw’umubiri ndetse rukaba igifubiko cy’imikaya.
2.Umwijima
Umwijima ni rumwe mu ngingo nini zisangwa mu mubiri w’umuntu, Nibura umwijima wonyine ushobora gupima uburemero bw’ikiro 1.4.
Umwijima ni urugingo rw’ingirakamaro kuko ukora imirimo irenga 500 harimo kurwanya uburozi, Gutunganya imisemburo no kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso.
3.Ubwonko
Ubwonko bw’umugore bushobora gupima ikiro 1.2 mugihe ubw’umugore bushobora kugira uburemere bw’ibikiro 1.2.
Ubwonko bugiza 2% gusa mu bigize umubiri w’umuntu, Gusa igitangaje ni uko bukoresha 20% y’ingufu zose z’umubiri. Ubwonko bugizwe na 73% by’amazi ndetse iyo utakaje 2% gusa by’amazi uhita utangira gutakaza ubushobozi bwo gutekereza neza, kwibuka no gukora nabi k’umubiri, Iyi niyo mpamvu tugirwa inama yo kunywa amazi menshi.
4. Ibihaha
Ibihaha by’umuntu mukutu bishobora kugira uburemere buri hagati ya ikiro 1.1 - 1.3.
Ibihaha biratangaje cyane kuko bisangwamo udufuka turi hagati ya miliyoni 300-500 dufasha kubika umwuka no gusohora uwo duhumeka, Ibi bikaba ibidufasha gukomeza kubaho turi bazima.
5.Umutima
Umutima w’umugabo ushobora gupima amagarama 289 mugihe umugore ushobora kugira amagarama 241.
Umutima ni rumwe mu ngingo zikora akazi gakomeye, Aho nibura buri munsi utera inshuro 100,000 ugasunika litiro 7,570 z’amaraso hirya no hino mubice bitandukanye by’umubiri.
Mu buryo bworoshye, Umutima muzima ungana nk’igipfunsi cy’umuntu naho imbaraga byagusaba gukanda agatenesi zikaba zingana nk’izo umutima ukoresha usunika amaraso mubice bitandukanye by’umubiri.