Ibiciro by’ingendo byazamutse nyuma y’igihe Guma mu rugo yimakajwe

Kuri uyu munsi tariki ya 4 Gicurasi 2020, ubuzima bwongeye gutangira mu Rwanda nyuma y’iminsi ntawe utarabuka gahunda ari ukuguma mu rugo, hasohoka gusa abagiye muri gahunda zihutirwa zirimo guhaha no kwivuza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abantu bari benshi muri imwe mu muhanda ya Kigali, by’umwihariko kubasanzwe batega imodoka rusange banana basanganiwe n’izamuka ry’ibiciro ugereranyije nuko byari bisanzwe mbere ya Guma mu rugo.

abaturage bavuga ko bishimiye gusubira gushaka imibereho ariko bamwe bavuga ko batorohewe n’ibiciro bishya byo gutega imodoka rusange byazamutse.

Abantu ni benshi ku mihanda muri Kigali, ari nako bagerageza kubahiriza amabwiriza ya leta yo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19, arimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa hagakoreshwa imiti yabigenewe ndetse no gusiga intera byibuze ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
Ibiciro bishya by’ingendo nicyo kiri kuvugwaho na buri wese utega imodoka rusange.

Mu mujyi wa Kigali ku byerekezo bitandukanye ibi biciro muri rusange byazamutse hagati y’amafaranga 115 na 233. Mu ntara naho byazamuwe.
Leta ivuga ko ibi biciro byazamuwe kuko imodoka zitwara abantu muri rusange zizajya zitwara kimwe cya kabiri cy’abo zari zemerewe gutwara.
Ihinduka ry’ibiciro muri bimwe mu byerekezo bisanzwe bijyamo abantu benshi muri Kigali;

Kabuga - Remera - Nyabugogo yari 517 ubu ni 750Frw
Remera - Mu mujyi yari 220 ubu ni 415Frw
Remera - Nyabugogo yari 253 ubu ni 367Frw
Nyamirambo - Mu mujyi yari 176 ubu ni 255Frw
Kanombe - Mu mujyi yari 360 byabaye 526Frw
Kimironko - Nyabugogo yari 264 ubu ni 383Frw
Kimironko - Mu mujyi yari 253 ubu ni 367Frw
Nyanza - Kicukiro - Nyabugogo yari 299 ubu ni 434Frw
Nyanza - Kicukiro - Mu mujyi yari 277 ubu ni 402Frw


Mu mujyi ahacururizwa amafaranga y’ingendo ku makarita.

Ikigo cya leta gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kivuga ko kuzamura ibiciro "bizashoboza ba nyiri izi modoka gutwara abantu kandi hubahirizwa amabwiriza ajyanye no gutanga intera hagati y’abagenzi mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19".

Ibiciro by’ibikomoka kuri petrol nabyo byamanuwe nk’uko RURA yabitangaje, litiro imwe ya lisansi yaguraga 1,088 ubu iragura 965Frw naho litiro imwe ya mazutu yaguraga 1,073 yo ubu ni 925Frw.

Leta y’u Rwanda yoroheje ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe yari yarafashe , ibikorwa bimwe na bimwe kuva uyu munsi byemerewe kongera gufungura ariko ibindi bizakomeza gufungwa.

Nubwo bemerewe gusohoka, abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa mbili z’ijoro kuko kuva ayo masaha kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo nta wemerewe gusohoka.

Leta ivuga ko izi ngamba nshya zizasubirwamo hashize iminsi 15 hashingiwe ku buryo ibintu byifashe.
Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 259 banduye coronavirus, muri bo 124 barayikize, nta we irahitana.

Photocredits: ISHEMA CHRISTIAN

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO