Ibiciro byo kugira konti isurwa n’abantu benshi kuri Twitter byakubiswe ishoka

Kugirango konti zo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zihabwe agaciro, izikurikirwa cyane zihabwa utumenyetso runaka aho twitter itanga akamenyetso k’ubururu, abifuza guhabwa aka kamenyetso bashyizwe igorora kuko bashobora kubyishyurira.

Iyo ufite konti ifite akamenyetso (verified) bikorohereza kugaragara mbere y’izindi mwitiranwa ndetse ubu buryo bukoreshwa n’ibigo bitandukanye birimo Instagram na Youtube.

Nyuma y’uko Twitter yegukanywe n’umuherwe Elon Musk, ubu abifuza guhabwa utumenyetso kuri konti zabo bashobora kubyishyurira.

Bivugwa ko buri kwezi ushobora kwishyura hagati ya $8-$20 (8,538 RWF-21,345 RWF) kugirango ubashe guhabwa aka kamenyetso k’ubururu kari gasanzwe kamenyerewe kuri konti zikurikirwa cyane.

Kugeza ubu igiteje ikibazo ni uko nta giciro cyari gihari cy’iyi serivisi kuko yari ubuntu aho uyisaba yuzuzaga imyirondoro akemererwa cyangwa agahakanirwa nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe.

Kugeza ubu abari basanzwe bafite utu tumenyetso kuri izi konti bivugwa ko bazabyishurira amafaranga kuburyo uzarenza iminsi 90 tuzakurwaho.

Benshi binubiye iyi serivisi yo kwishyuza abifuza kugira konti ziriho utumenyetso ngo kuko ahubwo Twitter yagakwiye kubishyura bo ubwabo.

Abakoresha Twitter bakomeje kwinubira amafaranga y’umurengera basabwa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO