Ibihugu bya Afurika bisangwamo umubare munini w’abagore banywa itabi

Abagore miliyoni 250 batuye isi banywa itabi mu buryo buhoraho, 22% muri bo bakomoka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Muri aba harimo n’umubare munini w’abakomoka muri Afurika.

Uko isi itera imbere, Uburinganire nabwo butera imbere kandi mu bintu byinshi, Muri ibi harimo imirimo, imirire n’iminywere, Mu Rwanda rwa kera byari ikizira ko umugore arya inyama z’ihene ngo kuko yari kumera ubwanwa.

Dukomoje kuri ibi, Harimo no kunywa itabi, Byatangiye ari umuco w’abagabo gusa ubu n’abagore ni ibisanzwe kuba atuma akotsi.

Mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, Abagore banywa itabi babarirwa ku mpuzandengo ya 30% mugihe abagabo bo ari 25%.

1.Seychelles



Seychelles isangwamo ijanisha ry’abagore 23.9% banywa itabi

2.Mauritania



Iki gihugu gisangwamo ijanisha ry’abagore 18.3% banywa itabi

3.Namibia



Iki gihugu gisangwamo ijanisha ry’abagore 16.1% banywa itabi

4.Afurika y’Epfo



Iki gihugu gisangwamo ijanisha ry’abagore 10.6% banywa itabi

5.Zambia



Iki gihugu gisangwamo ijanisha ry’abagore 8.7% banywa itabi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku buzima ku isi rivuga ko abantu basaga miliyoni 8 bicwa no kunywa itabi buri mwaka, muri aba miliyoni imwe bakicwa no guhumeka imyotsi itumurwa n’abanywa itabi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umukobwa umwe muri batanu b’urubyiruko muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ari umunywi w’itabi uhoraho.

Urubyiruko narwo rwugarijwe no kunywa itabi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO