Ibihugu byakennye byo gusubira ku isuka bikagobokwa n’ingengo y’imari nini ivuye mu nkunga byahawe

Abanyarwanda nibo bavuze ko aho umugabo aguye undi ateraho utwatsi bashaka kumvikanisha ko mu bihe by’amakuba abantu bakwiye gutabarana, uku ni nako bigenda ku bihugu kuburyo bimwe bikena cyane bikagobokwa n’ibindi bikabiha inkunga bizishyura mu gihe runaka bimaze kuzahura ubukungu bwabyo.
Mu mateka y’isi hari ibihugu bimwe byagiye bisubira inyuma cyane mu bukungu kuburyo byabaye ngombwa ko bibaho ku nkunga byahawe n’ibindi.
1. Indonesia
Iki gihugu kigeze gukena kuburyo cyabayeho gitunzwe n’inkunga ya miliyari 43 z’Amadolari ya Amerika cyahawe nk’inguzanyo mu gihe ubukungu bwari bwifashe nabi.
2.Iraq
Iki gihugu kiri mu bikomeye binakungahaye ku mutungo kamere nka peteroli na gaz gusa byabaye ngombwa ko kigobokwa n’inkunga ya miliyari 33 z’Amadolari ya Amerika cyahawe nk’inguzanyo mu gihe ubukungu bwari bwifashe nabi.
3.Brazil
Brazil nayo ni bimwe mu bihugu byigeze guhura n’ibibazo by’ubukungu bikomeye kiza kugobokwa n’inkunga ya miliyari 30 z’Amadolari ya Amerika cyahawe nk’inguzanyo yo kuzahura ubukungu.
4.Ghana
Iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka diyama, zahabu n’ibindi gusa kigeze kugera mubihe bibi kuburyo cyahawe inkunga ya miliyari 5.4 z’Amadolari ya Amerika yo kuzahura ubukungu.
5.Ubugiriki
Iki gihugu kigeze gukena byo gusubira ku isuka kuburyo hiyambajwe inkunga ya miliyari 5 z’Amadolari ya Amerika cyahawe nk’inguzanyo yo kuzahura ubukungu.
Ubushakashatsi bwerekana ko nibura 47% by’abatuye isi batungwa n’amafaranga ari munsi y’Amadolari 6.85$ (7,297.49 RWF) ku munsi.
Ibikubiye muri iyi nkuru ni ubushakashatsi bwakozwe mu 2005 ndetse bitewe n’ibikorwa bitandukanye nk’intambara zisubiza inyuma ubukungu bw’ibihugu bimwe ibindi bikabyungukiramo ndetse hahora hariho isiganwa n’imihindagurikire mu bukungu bw’isi.