Ibihugu byo mu muryango wa G7 noneho byiyemeje kurwanya Uburusiya ku buryo bweruye

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango G7 babonaniye mu nama y’igitaraganya yabereye mu gihugu cy’Ubudage kuri iki cyumweru.

Aba bakuru b’ibihugu biyemeje umugambi wo kurwanya Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, no kurebera hamwe uburyo bagabanya ingaruka z’intambara nk’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peterori bikomeje gushyira isi mu kaga.

Perezida Joe Biden yatangaje ko ibihugu byo muri G7 bizahagarika kugura zahabu y’Uburusiya, n’ibindi bitandukanye.

Ibi ibihano bije bikurikira ibindi ibyo bihugu byafatiye Uburusiya, nyuma y’uko buteye Ukraine.

Ku ikubitiro Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yahise yemeza uwo mugambi hamwe n’abandi bari kumwe muri G7 ari bo Canada, Ubudagi, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubufaransa,n’ishyirahamwe ry’Uburayi.

Nyuma y’iyi nama y’iminsi itatu, abo bakuru b’ibihugu bazerekeza i Madrid muri Espanye mu nama ihuza ibihugu byibumbiye muri OTAN.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO