Abaturage bo muri Brasil bari mu myigaragambyo yo kweguza umukuru w’igihugu

Mu gihe igihugu cya Brasil cyitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha, ibihumbi by’abaturage hirya no hino ku wa gatandatu dusoje biraye mu mihanda bari mu myigaragambyo yo kweguza perezida Jair Bolsonaro bitewe no kunanirwa guhangana n’icyorezo cya koronavirusi cyibasiye iki gihugu.

Bamwe mu bigaragambya barimo abari mu ishyaka ry’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Brasil, perezida Luiz Inácio Lula da Silva aho uyu yiteguye guhatana na perezida Jair Bolsonaro mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 2 Kanama 2022.

Iyi myigaragambyo abaturage bayikoze bagambiriye kotsa igitutu ubutegetsi bwa perezida Bolsonaro kubera uburyo bwananiwe guhangana n’icyorezo cya koronavirusi.

Perezida wa Brasil uyoboye ubutegetsi ariwe Jair Bolsonaro ni kenshi yanenzwe ko adashyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya koronavirusi ndetse imyitwarire ye ikagumura abaturage.

Uyu mukuru w’igihugu yatangaje ko atazigera ahabwa inkingo za koronavirusi ndetse ko nibiba azaba umuntu wa nyuma uzahabwa urukingo, Nanone perezida Bolsonaro yanze kwambara agapfukamunwa.

Iyi myitwarire ye abaturage bamushinja ko ariyo yatumye icyorezo gikwirakwira ku muvuduko mwinshi ku buryo mu baturage miliyoni 212 batuye Brasil, abaturage 597,000 nibo bamaze kwicwa n’iki cyorezo.


Ibihumbi by’abaturage bari mu myigaragambyo muri Brasil yo kweguza perezida bitewe no kugaragaza intege nke mu guhangana n’icyorezo cya koronavirusi.

Benshi mu baturage nanone bitabiriye imyigaragambyo kubera gutakaza agaciro k’ifaranga n’ibura ry’ibiribwa n’amashanyarazi.

Umwe mu baturage bari mu myigaragambyo yagiranye ikiganiro n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa yagize ati ’’Biteye agahinda cyane kubona gahunda z’ubuzima n’uburezi zangirika, hari abantu benshi bari kwicwa n’inzara mu gihugu. Dukeneye ko Bolsonaro yegura ku butegetsi, igihe cye cyararangiye.’


Igihugu cya Brasil cyahuye n’ibibazo by’igabanuka ry’ubukungu nyuma yo kwibasirwa n’icyorezo cya koronavirusi, abaturage biraye mu mihanda bitewe no kubura ibiryo n’amashanyarazi kubera ingaruka zo gutakaza agaciro k’ifaranga.


Perezida Bolsonaro udakozwa kwambara agapfukamunwa akanavuga ko atazigera ahabwa urukingo rwa koronavirusi, mu minsi ishize aherutse kubabazwa cyane n’uburyo umugore we yemeye kwingiza koronavirusi ubwo bari mu nama y’umuryango w’abibumbye yabereye i New York.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO